Ezra 4:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
kugira ngo bashakashake mu bitabo by'amateka by'abami bakubanjirije. Muri ibyo bitabo uzasanga ko abaturage b'uyu mujyi ari ibyigomeke, kandi ko bahora batera amahane n'abami n'abategetsi batumwe kubahagararira muri iyo ntara. Uzasanga kandi ko kuva kera kose uyu mujyi uhora ubamo imyivumbagatanyo, ndetse ni yo mpamvu yatumye usenywa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
kugira ngo bashakashake mu gitabo cy’ibyabaye ku ngoma z’abasokuruza bawe. Muri icyo gitabo uzabisangamo maze umenyereho ko uwo mugi wari warigometse, ukagandishiriza abami ibihugu byabo, kandi ukaba ari wo uvukamo imidugararo kuva na kera. Ni na cyo cyatumye uwo mugi usenywa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kugira ngo bashake mu gitabo cyibutsa ibyabaye ku ngoma za ba sogokuruza. Nuko uzabisanga muri icyo gitabo cyo kwibutsa, umenye yuko uwo mudugudu ari umudugudu ujya ugoma, ugatubya abami n'ibihugu byabo, ukabibagandishiriza mu bihe bya kera, ndetse ni cyo cyatumye uwo mudugudu usenywa.