Ezra 4:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko umwami arabandikira abasubiza ati: “Ku mutegetsi Rehumu uhagarariye umwami, na Shimushayi umunyamabanga umwungirije, no kuri bagenzi babo batuye i Samariya no mu bihugu by'iburengerazuba bwa Efurati, ndabasuhuje.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami arabasubiza ati «Kuri Rehumu, umutegetsi mukuru, kuri Shimushayi umunyamabanga, na bagenzi babo bose batuye Samariya n’abo mu bihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, nimugire amahoro...
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze umwami yoherereza Rehumu umutware w'intebe na Shimushayi umwanditsi, na bagenzi babo bandi babaga i Samariya no mu bindi bihugu byo hakurya y'uruzi urwandiko, arabasubiza ati“Amahoro n'ibindi.