Ezra 4:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko basanga Zerubabeli n'abatware b'amazu barababwira bati: “Nimureke tubafashe kubaka iyi Ngoro. Imana musenga ni yo natwe dusenga, ndetse twakomeje kuyitambira ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoni umwami wa Ashūru, watuzanye akadutuza aha.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko basanga Zorobabeli, Yozuwe n’abatware b’umuryango, barababwira bati «Turashaka gufatanya namwe kubaka! Kuko Imana yanyu ari yo natwe twubaha, kandi ntitwahwemye kuyitura ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoni, umwami wa Ashuru, watuzamuye akadutuza hano.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
baherako begera Zerubabeli n'abatware b'amazu ya ba sekuruza, baramubwira bati “Nimureke twubakane kuko dushaka Imana yanyu, nk'uko namwe muyishaka, kandi twayitambiraga ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoni, umwami wa Ashūri watuzamuye akatuzana hano.”