Ezra 4:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Rehumu na Shimushayi umunyamabanga umwungirije hamwe na bagenzi babo, bakimara gusomerwa urwandiko Umwami Aritazeruzi yabandikiye bahita bajya i Yeruzalemu. Nuko bashyira agahato ku Bayahudi bababuza gukomeza kubaka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Urwo rwandiko rw’umwami Aritashuweru bakimara kurusomera imbere ya Rehumu, Shimushayi umunyamabanga na bagenzi babo, bo bihutira gusanga Abayahudi i Yeruzalemu, maze bababuza ku ngufu no ku gahato gukomeza imirimo y’ubwubatsi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bamaze gusomera urwandiko rw'Umwami Aritazeruzi imbere ya Rehumu na Shimushayi umwanditsi na bagenzi babo, baherako bahaguruka vuba bajya i Yerusalemu aho Abayuda bari bari, bababuza kubaka ku maboko no ku gahato.