Ezra 5:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yategetse no gusubizayo ibikoresho by'izahabu n'ifeza byakoreshwaga mu Ngoro y'Imana i Yeruzalemu. Nebukadinezari yari yarabinyaze abijyana i Babiloni mu ngoro ye, ariko Umwami Sirusi abisohoramo maze abishinga uwitwa Sheshibasari yari yaragize umutegetsi w'u Buyuda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uretse n’ibyo, ibikoresho bya zahabu na feza by’Ingoro y’Imana, Nebukadinetsari yari yaranyaze mu Ngoro i Yeruzalemu kugira ngo abijyane mu ngoro y’imana ze i Babiloni, umwami Sirusi yabikuye muri iyo ngoro y’i Babiloni, abiha Sheshibasari yari yarashyizeho ngo abe umutware w’uwo muryango.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ndetse n'ibikoreshwa byo mu nzu y'Imana by'izahabu n'ifeza, ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze mu rusengero rw'i Yerusalemu akabijyana mu ngoro y'i Babuloni, Umwami Kuro abikura mu ngoro y'i Babuloni babiha umuntu witwa Sheshibasari, uwo yari yagize igisonga cye.