Ezra 5:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Nuko rero Nyagasani, niba ubona ko ari ngombwa nibashakashake i Babiloni mu bitabo by'amateka y'ibyo ku ngoma z'abami, kugira ngo umenye koko niba Umwami Sirusi yaratanze uburenganzira bwo kongera kubaka Ingoro y'Imana i Yeruzalemu. Turagusaba kandi kutumenyesha icyemezo uzafatira iki kibazo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None rero, niba umwami abyemeye, nibashakashake mu nzu y’ububiko bw’umwami aho i Babiloni, barebe niba umwami Sirusi yarategetse koko ko iyi Ngoro y’Imana yubakwa i Yeruzalemu, maze batwoherereze icyemezo cy’umwami kuri icyo kibazo.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nuko umwami nabyemera, bashake mu nzu y'ububiko bw'umwami i Babuloni, barebe yuko bitameze nk'uko Umwami Kuro yategetse itegeko ryo kubaka iyi nzu y'Imana i Yerusalemu, maze umwami abidutegekere uko ashaka.”