Ezra 5:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri icyo gihe Tatenayi umutegetsi w'ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati, na Shetari-Bozenayi hamwe na bagenzi babo, barabasanga maze barababaza bati: “Ni nde wabahaye uburenganzira bwo kubaka iyi Ngoro no kuzamura inkuta zayo?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bakibimenya haza Tatenayi, umutegeka w’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, na Shetari‐Bozenayi na bagenzi babo, barahabasanga, maze barababaza bati «Ni nde wabahaye uruhushya rwo kubaka iyi Ngoro no gusana iri sengero?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Muri iyo minsi haza Tatenayi igisonga cy'umwami cyo hakurya y'uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo, baza aho bari bari barababaza bati “Ni nde wabahaye itegeko ngo mwubake iyi nzu, ngo mwuzuze n'iyi nkike?”