Ezra 6:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abakuru b'Abayahudi batewe inkunga n'ubutumwa bwa Hagayi n'ubw'umuhanuzi Zakariya ukomoka kuri Ido, bakomeza kubaka kandi imirimo y'ubwubatsi itera imbere. Nuko Ingoro barayuzuza nk'uko Imana ya Isiraheli yategetse, bakurikije iteka rya Sirusi n'irya Dariyusi, n'irya Aritazeruzi abami b'u Buperesi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abatware b’Abayahudi bakomeza kubaka kandi bigenda neza, batewe inkunga n’abahanuzi Hagayi na Zakariya mwene Ido. Nuko Ingoro barayuzuza, bakurikije itegeko ry’Imana ya Israheli, n’irya Sirusi, n’irya Dariyusi, abami b’Abaperisi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko abakuru b'Abayuda barubaka, babibashishwa no guhanura kwa Hagayi umuhanuzi na Zekariya mwene Ido. Barayubaka iruzura nk'uko itegeko ry'Imana ya Isirayeli ryari riri, kandi no ku bw'itegeko rya Kuro na Dariyo, na Aritazeruzi umwami w'u Buperesi.