Ezra 6:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku munsi w'itahwa ry'iyo Ngoro hatambwe ibimasa ijana, n'amasekurume y'intama magana abiri, n'abana b'intama magana ane. Naho igitambo cyo guhongerera ibyaha Abisiraheli bakoze, uwo munsi hatambwe amasekurume y'ihene cumi n'abiri, angana n'umubare w'imiryango y'Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kubera ibyo birori byo gutaha iyo Ngoro y’Imana, batuye ibimasa ijana, za rugeyo magana abiri, intama magana ane; byongeye kandi, kugira ngo bahongerere icyaha cya Israheli yose, batura n’amasekurume cumi n’abiri, bakurikije umubare w’imiryango ya Israheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwo batahaga iyo nzu y'Imana, batambye inka ijana n'amasekurume y'intama magana abiri n'abana b'intama magana ane, kandi batambira Abisirayeli bose amasekurume y'ihene cumi n'abiri, uko umubare w'imiryango y'Abisirayeli wari uri, aba igitambo cyo gukuraho ibyaha.