Ezra 6:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Mu mwaka wa mbere Umwami Sirusi ari ku ngoma, yaciye iteka ryerekeye Ingoro y'Imana y'i Yeruzalemu agira ati: “I Yeruzalemu hagomba kongera kubakwa Ingoro y'Imana hakajya hatambirwa ibitambo, kandi urufatiro rwayo rusanwe. Iyo Ngoro izagire metero makumyabiri n'indwi z'uburebure na metero makumyabiri n'indwi z'ubugari.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu mwaka wa mbere w’ingoma ye, umwami Sirusi yatanze itegeko ryerekeye Ingoro y’Imana y’i Yeruzalemu. Iyo Ngoro izongera kubakwa kugira ngo bayituriremo ibitambo, kandi bazayubake aho yahoze mbere. Ubuhagarike bwayo buzaba imikono mirongo itandatu, n’ubugari bwayo imikono mirongo itandatu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma y'Umwami Kuro, Umwami Kuro ategeka itegeko ry'iby'inzu y'Imana y'i Yerusalemu ngo yubakwe, ari ho hantu batambira ibitambo. Kandi imfatiro zayo bazishinge zihame, uburebure bwayo bw'igihagararo bube mikono mirongo itandatu, n'ubugari bwayo bube mikono mirongo itandatu.