Ezra 6:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntegetse kandi ko mwunganira abakuru b'Abayahudi muri uwo mushinga wo kubaka iyo Ngoro y'Imana. Ibyo umushinga uzatwara bizavanwe mu mutungo w'umwami, ari yo mahōro atangwa mu bihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati. Abo bantu muzabahembe ibivuye muri ayo mahōro, uwo mushinga we kudindira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore kandi amategeko ntanze yerekeye uko muzafasha abakuru b’Abayahudi, kugira ngo Ingoro y’Imana yubakwe: muzafate ku mutungo w’umwami, ukomoka ku misoro y’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, kugira ngo abo bantu bazajye bishyurwa vuba ibyo batanze, kandi nta kiburaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ntegetse itegeko ry'ibyo kubakisha iyo nzu y'Imana, mukwiriye gukorera abakuru b'Abayuda: mwende ku bintu by'umwami ni byo musoro w'abo hakurya y'uruzi, mugire umwete cyane wo guha abo bagabo ibizatangwa, kugira ngo be kuzagira ikibabuza gukora.