Ezra 7:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Nciye iteka ko Abisiraheli bose bari mu bihugu by'ubwami bwanjye bashaka kujya i Yeruzalemu, baba rubanda cyangwa abatambyi cyangwa Abalevi, bafite uburenganzira bwo kujyana nawe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore icyo jyewe ntegetse: umuntu wese wo mu muryango wa Israheli utuye mu gihugu cyanjye, yaba umuherezabitambo, umulevi, cyangwa se undi uwo ari we wese, wiyemeje kujya i Yeruzalemu ku bushake bwe, najyane nawe!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ntegetse itegeko, abantu b'Abisirayeli bose n'abatambyi babo n'Abalewi bari mu bihugu byanjye, abashaka ubwabo kujya i Yerusalemu ngo mujyane,