Ezra 7:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uzagire umwete wo gukoresha ayo maturo. Uzayaguremo ibimasa n'amasekurume y'intama n'abana b'intama, kimwe n'amaturo y'ibinyampeke na divayi, maze byose ubitambire i Yeruzalemu ku rutambiro rw'Ingoro y'Imana yanyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muri izo feza uzaguramo ibimasa, za rugeyo, intama, n’ibindi bakoresha batura ibitambo, hamwe n’ibinyobwa bijyana na byo, maze uzabiturire ku rutambiro rw’Ingoro y’Uhoraho i Yeruzalemu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo kizatuma ugira umwete cyane wo kujyana izo mpiya, ukazigura ibimasa n'amasekurume y'intama n'abana b'intama, hamwe n'amaturo y'amafu n'ay'ibyokunywa aturanwa na byo, ukabitambira ku cyotero cy'inzu y'Imana yanyu iri i Yerusalemu.