Ezra 7:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Menyesheje kandi abacungamari bose ko amahōro n'imisoro n'amakoro, nta burenganzira bafite bwo kubyaka abatambyi cyangwa Abalevi, cyangwa abaririmbyi cyangwa abarinzi b'Ingoro y'Imana, cyangwa abakozi bo mu Ngoro cyangwa uwo ari we wese ukora muri iyo Ngoro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Turabamenyesha kandi ko mu baherezabitambo, abalevi, abaririmbyi, abanyanzugi n’abahereza b’iy’Ingoro y’Imana, mutemerewe kugira uwo mwaka amaturo, umusoro cyangwa amakoro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi tubasobanurire iby'abatambyi n'Abalewi, n'abaririmbyi n'abakumirizi, n'Abanetinimu n'abagaragu b'iyo nzu y'Imana bose uko bangana, nta tegeko ryo kubaka umusoro cyangwa ihōro cyangwa ikoro.