Ezra 7:26 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nihagira umuntu utitabīra gukurikiza Amategeko y'Imana yawe, cyangwa ngo yitabīre gukurikiza amategeko yanjye, azahanishwe kimwe muri ibi bihano bikurikira: azakatirwe urwo gupfa cyangwa azacibwe mu gihugu, cyangwa azanyagwe umutungo we cyangwa azafungwe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Maze uwo ari we wese utazakurikiza amategeko y’Imana yawe kimwe n’ay’umwami, ajye acirwa urubanza rukaze nko kwicwa, gucibwa, kunyagwa ibye cyangwa gufungwa.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze utazemera kwitondera amategeko y'Imana yawe n'amategeko y'umwami, bajye bagira umwete wose wo kumucira urubanza, rwaba urwo kwicwa cyangwa urwo gucibwa, cyangwa urwo kunyagwa ibye cyangwa urwo kumuboha.”