Ezra 7:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Imana ishimwe kandi yo yampesheje umugisha ku mwami, no ku bajyanama be no ku byegera bye.” Nuko sinacika intege kubera ko nari ndinzwe n'Uhoraho Imana yanjye, maze ntoranya bamwe mu batware b'Abisiraheli kugira ngo tujyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni we kandi watumye umwami anyikundira, hamwe n’abajyanama be n’ibikomangoma bye byose!» Nuko mpagurukana imbaraga, kuko Uhoraho Imana yanjye yari kumwe nanjye, nkoranyiriza hamwe abatware ba Israheli, kugira ngo tuzamukane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ni yo yansaguriyeho imbabazi zayo imbere y'umwami n'abajyanama, n'imbere y'ibikomangoma bye bikomeye byose. Nuko mpeshwa imbaraga n'ukuboko k'Uwiteka Imana yanjye kwari kuri jye, mperako nteranya abakuru bo mu Bisirayeli ngo tuzamukane.