Ezra 7:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ezira ava i Babiloni ajya i Yeruzalemu. Kubera ko yari arinzwe n'Uhoraho Imana ye, umwami yamuhaye ibyo amusabye byose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ezira uwo azamuka ava i Babiloni. Yari umwigisha kabuhariwe mu by’amategeko ya Musa, yatanzwe n’Uhoraho, Imana ya Israheli. Umwami amuha ibyo yari asabye byose, kuko Uhoraho Imana ye yari kumwe na we.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ezira uwo arazamuka ava i Babuloni. Kandi yari umwanditsi w'umuhanga mu by'amategeko ya Mose, yatanzwe n'Uwiteka Imana ya Isirayeli. Umwami amuha ibyo yamusabye byose, abiheshwa n'ukuboko k'Uwiteka Imana ye kwari kuri we.