Ezra 8:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abo bantu mbakoranyiriza ku muyoboro w'amazi ugana mu mujyi wa Ahava, tuhakambika iminsi itatu. Nuko ngenzura rubanda n'abatambyi bari aho, nsanga nta Mulevi n'umwe wari uhari.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abo bose rero mbakoranyiriza hafi y’umugezi ugana Ahawa, tuhaca ingando, tuhamara iminsi itatu. Muri bo harimo ba rubanda n’abaherezabitambo, ariko sinabasangamo habe n’umuntu n’umwe wo muri bene Levi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abo mbateraniriza ku mugezi ujya Ahava, tuhaca ingando tuhamara gatatu. Nitegereza abantu n'abatambyi, nsanga nta n'umwe wo muri bene Lewi ubarimo.