Ezra 8:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nari gukorwa n'isoni iyo nsaba umwami umutwe w'abasirikare n'uw'abarwanira ku mafarasi bo kuturinda ababisha badutegera mu nzira. Koko rero twari twabwiye umwami ko Imana yacu irinda abayiringira bose, ariko ikarakarira cyane abayireka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero nari nagize isoni zo gusaba umwami umutwe w’ingabo z’abanyamafarasi ngo baturinde mu rugendo, kandi twari twarabwiye umwami, tuti «Abayishakashaka bose, Imana ntihwema kubarindisha ububasha bwayo, ariko kandi uburakari bwayo bukagurumanira abayanga bose.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko nagize isoni zo gusaba umwami umutwe w'ingabo z'abasirikare n'iz'abagendera ku mafarashi, ngo badutabare ku babisha bacu bari mu nzira, kuko twari twavuganye n'umwami tuti “Amaboko y'Imana yacu ari ku bayishaka bose ngo abagirire neza, ariko imbaraga zayo n'uburakari bwayo birwanye abayireka bose.”