Ezra 8:31 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku itariki ya cumi n'ebyiri z'ukwezi kwa mbere, ni ho twahagurutse ku muyoboro wa Ahava twerekeza i Yeruzalemu. Muri urwo rugendo Imana yacu yabanye natwe, maze iturinda ababisha n'abambuzi bari badutegeye mu nzira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bukeye, ku munsi wa cumi na kabiri w’ukwezi kwa mbere, duhaguruka aho ku mugezi wa Ahawa, tugana i Yeruzalemu. Imana yacu yari kumwe natwe, maze muri urwo rugendo idukiza ibiganza by’umwanzi n’iby’umwambuzi wari utwubikiye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye ku munsi wa cumi n'ibiri w'ukwezi kwa mbere, duhaguruka ku mugezi Ahava tujya i Yerusalemu ukuboko kw'Imana yacu kuba kuri twe, idukiza amaboko y'ababisha n'abaduciriye ibico mu nzira.