Ezra 8:33 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku munsi wa kane tujya mu Ngoro y'Imana yacu, dupima ya feza na ya zahabu na bya bikoresho maze tubishyikiriza umutambyi Meremoti mwene Uriya, ari kumwe na Eleyazari wakomokaga kuri Finehasi, n'Abalevi ari bo aba: Yozabadi mwene Yoshuwa, na Nowadiya mwene Binuwi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku munsi wa kane, ya feza, zahabu n’ibindi bikoresho tubipimira mu Ngoro y’Imana yacu, maze bishyikirizwa umuherezabitambo Meremoti mwene Uriya, na Eliyazari mwene Pinehasi, bari kumwe na Yozabadi mwene Yozuwe, na Noyadiya mwene Binuwi b’abalevi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ku munsi wa kane bagera ifeza n'izahabu n'ibindi bintu, babigerera mu nzu y'Imana yacu tubishyikiriza Meremoti mwene Uriya umutambyi ari kumwe na Eleyazari mwene Finehasi, kandi bari bafatanije na Yozabadi mwene Yoshuwa na Nowadiya mwene Binuwi b'Abalewi.