Ezra 8:35 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko abatahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, batura Imana ya Isiraheli ibitambo bikongorwa n'umuriro. Batambiye Abisiraheli bose ibimasa cumi na bibiri, n'amasekurume y'intama mirongo cyenda n'atandatu, n'abana b'intama mirongo irindwi na barindwi. Batamba kandi n'amasekurume y'ihene cumi n'abiri ho igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo byose byabaye igitambo gikongorwa n'umuriro cyatuwe Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
abari barajyanywe bunyago batura Imana ya Israheli ibimasa cumi na bibiri, za rugeyo mirongo cyenda n’esheshatu, intama mirongo irindwi n’indwi, amasekurume cumi n’abiri, byo guhongerera ibyaha bya Israheli yose: byose biturwa Uhoraho ho igitambo gitwikwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze abavukiye mu bunyage bakabuvamo batambira Imana ya Isirayeli ibitambo byoswa, batamba inka cumi n'ebyiri z'igitambo cyoswa cy'Abisirayeli bose, n'amasekurume y'intama mirongo urwenda n'atandatu, n'abana b'intama mirongo irindwi na barindwi, n'amasekurume y'ihene cumi n'abiri, biba igitambo cyo gukuraho ibyaha. Ibyo byose byabaye igitambo cyoserezwa Uwiteka.