Ezra 9:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo birangiye, bamwe mu bayobozi b'Abayahudi baransanga maze barambwira bati: “Rubanda rw'Abisiraheli kimwe n'abatambyi n'Abalevi, ntibitandukanyije n'abanyamahanga twasanze muri iki gihugu. Ahubwo bigannye ibibi biteye ishozi byakorwaga n'Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abaperizi n'Abayebuzi, n'Abamoni n'Abamowabu, n'Abanyamisiri n'Abamori.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyo birangiye, abatware baranyegera, barambwira bati «Abayisraheli, ndetse abaherezabitambo n’abalevi, nta bwo bitandukanyije n’abanyamahanga batuye muri iki gihugu n’ubwo abo bantu (ari bo Abakanahani, Abaheti, Abaperezi, Abayebuzi, Abahamoni, Abamowabu, Abanyamisiri n’Abahemori) bakoraga amahano menshi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ibyo byose birangiye, abatware baranyegera barambwira bati “Abisirayeli n'abatambyi n'Abalewi ntibitandukanije n'abantu bo mu bihugu, ahubwo bakora ibizira byabo, iby'Abanyakanāni n'iby'Abaheti n'iby'Abaferizi, n'iby'Abayebusi n'iby'Abamoni n'iby'Abamowabu, n'iby'Abanyegiputa n'iby'Abamori,