Ezra 9:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko rero abakobwa banyu ntimukabashyingire abahungu babo, cyangwa ngo abahungu banyu mubashakire abakobwa babo. Ntimukigere mushakira abatuye icyo gihugu ibyiza, cyangwa ngo muharanire icyabahesha amahoro. Bityo ni bwo muzaba indahangarwa maze mwishimire ibyiza byo muri icyo gihugu, ndetse mugisigire urubyaro rwanyu ho umurage w'iteka ryose.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None rero, ntimuzabashyingire abakobwa banyu, n’abahungu banyu ntimuzabashakire abakobwa babo! Muzababuze amahoro no kumererwa neza, bityo muzarusheho gukomera, murye ibyiza byo muri iki gihugu kandi muzagisigireho umurage urubyaro rwanyu, ruzagihorane.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi ngo nuko rero ntimuzashyingirane na bo, kandi ntimuzabashakire amahoro cyangwa kugubwa neza iminsi yose kugira ngo mube abantu bakomeye, murye ibyiza byo mu gihugu, muzakirage abana banyu kibe gakondo yabo iteka ryose.’