Ezra 9:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None se twongere turenge ku mabwiriza yawe, maze dushyingirane n'abo bantu bakora ibizira biteye ishozi? Mbese ntibyatuma uturakarira maze ukadutsemba twese ntihagire urokoka, bityo ntihabeho itsinda ry'abasigaye?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubu se twakongera dute kurenga ku mategeko yawe, maze tugashyingirana n’abo bantu b’inkozi z’ibibi? Aho ntuzaturakarira ukadutsemba, maze ntihagire n’umwe urokoka ngo asigare?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
mbese twakongera guca mu mategeko yawe, tugashyingirana n'abanyamahanga bakora ibyo bizira? Ntiwaturakarira ukageza aho wazaturimburira, ntihagire igice kirokoka cyangwa ucika ku icumu?