Ezra 9:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho Mana ya Isiraheli, koko uri intabera no muri iyi minsi waradusize tuba itsinda ry'abasigaye. Nubwo ibicumuro byacu biduhama turi imbere yawe, nyamara ntitwari dukwiye kuguhagarara imbere.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho Mana ya Israheli, ubuntu bwawe ni bwo dukesha kuba twarasigaye turi agasigisigi k’abarokotse, nk’uko tumeze ubu. Ngaha twebwe b’abanyabyaha duhagaze imbere yawe, n’ubwo tutabikwiye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka Mana ya Isirayeli, ni wowe ukiranuka kuko twebwe dusigaye turi igice kirokotse nk'uko bimeze ubu. Dore turi imbere yawe turiho urubanza, ibyo ni byo bituma tutabasha guhagarara imbere yawe.”