Ezra 9:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko numvise ibyo nshishimura ikanzu yanjye n'umwitero wanjye, nipfura umusatsi n'ubwanwa maze nicara mfite agahinda kenshi cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Maze ngo mbyumve, mpera ko nshishimura umwambaro wanjye n’igishura cyanjye, nipfura imisatsi n’ubwanwa, nicara hasi ndumirwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze numvise ibyo nshishimura umwambaro n'umwitero wanjye, nipfura umusatsi ku mutwe ndetse nipfura n'ubwanwa, nicara numiwe.