Ezra 9:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nkomeza kwicara aho mfite agahinda kugeza ku isaha yo gutura igitambo cya nimugoroba. Nuko abakurikiza amabwiriza y'Imana ya Isiraheli, kandi bashegeshwe n'igicumuro cy'abavuye aho bari bajyanywe ho iminyago, bateranira aho nari ndi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abari bagifite igitinyiro cy’amagambo y’Imana ya Israheli, bateranira iruhande rwanjye kubera ubwo buhemu bw’abari barajyanywe bunyago; naho jye nkomeza kwicara numiwe, kugeza igihe cy’igitambo cya nimugoroba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aho nari ndi hateranira abantu bose bahindishijwe umushyitsi n'amagambo y'Imana ya Isirayeli, ku bw'igicumuro cy'abavuye mu bunyage. Ngumya kwicara numiwe, ngeza igihe cyo gutura kwa nimugoroba.