Ezra 9:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Isaha yo gutura igitambo cya nimugoroba igeze, mpaguruka aho nari nicaye nigunze. Ubwo nari ncyambaye ya kanzu na wa mwitero nari nashishimuye. Nuko ndapfukama ntega amaboko nyerekeje ku Uhoraho Imana yanjye,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe cy’igitambo cya nimugoroba kigeze, mpaguruka aho nari nicaye nigunze, umwambaro wanjye n’igishura cyanjye byashwanyaguritse, maze ndapfukama, ntega amaboko nyerekeje kuri Uhoraho Imana yanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ituro rya nimugoroba rituwe mpaguruka aho nari ndi nibabaje, umwambaro wanjye n'umwitero wanjye byari bishishimutse, mperako nkubita amavi hasi ntegera Uwiteka Imana yanjye ibiganza