Ezra 9:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhereye mu gihe cya ba sogokuruza kugeza n'uyu munsi, twagucumuyeho cyane. Ibyaha byacu twe n'abami bacu n'abatambyi bacu, ni byo byatumye tugabizwa abami b'andi mahanga baratwica, batujyana ho iminyago, batwambura ibyo dutunze, badukoza isoni nk'uko bimeze n'uyu munsi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuva igihe cy’abasokuruza bacu kugeza ubu twaracumuye bikabije, kandi kubera ibyaha byacu twebwe ubwacu, hamwe n’abami n’abaherezabitambo bacu, twagabijwe abami b’amahanga, tugabizwa inkota, ukujyanwa bunyago, gusahurwa no gukozwa isoni, mbese nk’uko bimeze uyu munsi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza twagibwagaho n'urubanza rukomeye cyane na bugingo b'ubu, kandi ibicumuro byacu ni byo byatumye dutanganwa n'abami bacu n'abatambyi bacu tugahabwa abami bo mu bindi bihugu, tukicwa n'inkota, tukajyanwa turi imbohe, tukanyagwa, tugakorwa n'isoni nk'uko bimeze ubu.