Ezra 9:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko noneho Uhoraho Mana yacu, mu kanya kanzinya watugiriye imbabazi maze udusiga turi itsinda ry'abasigaye, tugaruka gutura aha hantu witoranyirije. Bityo rero Mana yacu, uratugarukira uduha agahenge tukiri mu buja.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko kandi, mu kanya gato, Uhoraho Imana yacu yatugiriye imbabazi, adusigira aka gasigisigi k’abarokotse, kandi aduha umwanya ahantu he hamweguriwe; bityo Imana yacu yaratumurikiye, inadusubiza ubugingo mu gihe cy’ubushikamirwe bwacu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko noneho muri uyu mwanya muto, Uwiteka Imana yacu yerekanye imbabazi zayo idusigariza igice cy'abantu kirokotse, idushyiriye ingango Ahera hayo kugira ngo ihwejeshe amaso yacu, iduhumurize buhoro mu buretwa bwacu.