Galatians 1:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese ubu naba nshaka gushimwa n'abantu cyangwa gushimwa n'Imana? Ese ubu mparanira kunezeza abantu? Oya. Iyo mba nkigamije kunezeza abantu sinajyaga kuba umugaragu wa Kristo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbese ubu ngubu nkurikiranye gushimwa n’abantu cyangwa n’Imana? Aho ntimugira ngo mparanira kuneza abantu? Mbaye nkigamije kuneza abantu, sinaba nkiri umugaragu wa Kristu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese noneho ni ishimwe ry'abantu nshaka, cyangwa ni iry'Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo.