Galatians 1:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nateraga imbere mu by'idini ya kiyahudi kurusha benshi bo muri bene wacu b'Abayahudi b'urungano, nkarwana ishyaka bihambaye nshyira imbere imihango twasigiwe na ba sogokuruza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kandi benshi mu bo tungana, dusangiye n’ubwoko nabarushaga gukurikiza idini ya kiyahudi, nkabasumbya ishyaka mu guharanira umuco karande w’abasokuruza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi narushije benshi bo mu bwoko bwacu tungana gukurikiza idini y'Abayuda, kuko nabarushaga kugira ishyaka ry'imigenzo twahawe na ba sogokuruza.