Galatians 2:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko mbonye ko badakurikiza ukuri k'Ubutumwa bwiza, ni ko kubwira Petero mu ruhame nti: “Niba wowe w'Umuyahudi warifataga nk'abatari bo ugata umurongo w'idini ya kiyahudi, ubu se bishoboka bite ko wahatira abatari Abayahudi kwifata nk'Abayahudi?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jye rero mbonye ko batagororokeye ukuri kw’Inkuru Nziza, mbwira Petero bose barora nti «Niba wowe w’Umuyahudi ugenza nk’abanyamahanga aho kugenza kiyahudi, ushobora ute guhatira abanyamahanga kugenza kiyahudi?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko mbonye ko batagenda mu nzira igororotse ihura n'ukuri k'ubutumwa bwiza, mbwirira Kefa imbere ya bose nti “Ubwo wowe uri Umuyuda ukifata nk'abanyamahanga, ntiwifate nk'Abayuda, ni iki gituma uhatira abanyamahanga kwifata nk'Abayuda?”