Galatians 2:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara tuzi ko umuntu atagirwa intungane no gukora ibyategetswe n'Amategeko, ahubwo agirwa intungane imbere y'Imana no kwemera Kristo Yezu. Ndetse natwe twemeye Kristo Yezu kugira ngo tugirwe intungane tubitewe no kumwemera, tutabitewe no gukora ibyategetswe n'Amategeko. Erega nta muntu ugirwa intungane abitewe no gukora ibyategetswe n'Amategeko!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Tuzi ariko ko umuntu atagirwa intungane no kubahiriza amategeko, ahubwo no kwemera Yezu Kristu byonyine. Natwe rero twemeye Yezu Kristu, ngo tuzagirwe intungane no kwemera Kristu, tutabitewe no kuzuza amategeko kuko nta n’umwe uba intungane abikesheje kubahiriza amategeko.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
nyamara tumenye yuko umuntu adatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko, ahubwo atsindishirizwa no kwizera Yesu Kristo. Dore ndetse natwe twizeye Kristo Yesu kugira ngo dutsindishirizwe no kumwizera, bitavuye ku mirimo itegetswe n'amategeko kuko ari nta muntu uzatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko.