Galatians 2:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nabambanywe na Kristo ku musaraba ku buryo atari jye ukiriho, ahubwo ari Kristo uriho muri jye. Imibereho yanjye yo muri iki gihe nyikesha kwizera Umwana w'Imana, wankunze akampfira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yego ndiho, ariko mu by'ukuri si jye ukiriho, ahubwo ni Kristu uriho muri jye. Kuba ubu ngubu ndiho mu mubiri, ni uko ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w'Imana wankunze akanyitangira.