Galatians 2:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yakobo na Petero na Yohani bitwa inkingi z'Umuryango w'Imana, bamaze kuzirikana ubwo buntu Imana yangiriye, jye na Barinaba badukora mu ntoki. Icyo kiba ikimenyetso cy'ubufatanye, kugira ngo twe tujye mu batari Abayahudi, naho bo bagume mu Bayahudi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Yakobo, Petero na Yohani, kandi ari na bo bitwa inkingi, bamaze kumenya ingabire nahawe, turumvikana baduhereza ukuboko, jyewe na Barinaba, ngo twebwe tujye mu banyamahanga, naho bo mu bagenywe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bamaze kumenya ubuntu nahawe, (abo mvuga ni Yakobo na Kefa na Yohana abashimwa ko ari inkingi), badusezeranira jyewe na Barinaba ko bazafatanya natwe, babihamirishije gukorana mu ntoki ngo twebwe tujye mu banyamahanga, na bo bajye mu bakebwe.