Galatians 3:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ngibyo rero. Aburahamu ni we Imana yahaye amasezerano we n'urubyaro rwe. Ibyanditswe ntibivuga “abazamukomokaho”, nk'aho ari abantu benshi bavugwa. Ahubwo bivuga “urubyaro rwe”, kugira ngo bisobanuke ko bigenewe umuntu umwe rukumbi ari we Kristo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abrahamu rero ni we wahawe amasezerano, we n’urubyaro rwe. Ntibavuga imbyaro ze nk’aho ari nyinshi: ahubwo ni nk’aho ari urubyaro rumwe rukumbi: «n’urubyaro rwawe», ari rwo Kristu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko rero ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu n'urubyaro rwe, nyamara Imana ntirakavuga iti “Imbyaro” nko kuvuga benshi, ahubwo iti “Ni urubyaro rwawe” nko kuvuga umwe, ari we Kristo.