Galatians 3:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo nshaka kuvuga ni iki: Imana yagiranye Isezerano na Aburahamu irarikomeza, maze Amategeko ashingwa nyuma y'imyaka magana ane na mirongo itatu. Ntibishoboka rero ko ayo Mategeko asesa rya Sezerano ngo ribe impfabusa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Icyo nshaka kuvuga rero ni iki: indagano ihamye y’Imana nta bwo yaseswa n’itegeko ryashyizweho hashize imyaka magana ane na mirongo itatu; bibaye ibyo, iyo ndagano yaba ibaye ubusa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibyo mvuze ni ibi: ni uko isezerano Imana yasezeranije mbere, ritakuweho n'amategeko yaje hashize imyaka magana ane na mirongo itatu, ngo aryice cyangwa avuguruze uwarisezeranije.