Galatians 3:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None se kuki Amategeko yatanzwe? Yongeweho nyuma kugira ngo ibicumuro by'abantu bigaragare, kugeza igihe wa wundi ukomoka kuri Aburahamu aziye, ari we wagenewe Isezerano ry'Imana. Amategeko yatanzwe anyujijwe ku bamarayika, maze agezwa ku bantu acishijwe ku muntu w'umuhuza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Itegeko rero ni iry’iki? Ryongereweho hanyuma ngo rijye rigaragaza uwacumuye, kuzageza igihe hazahinguka urubyaro rwagenewe isezerano. Itegeko ryatangajwe n’abamalayika barishinga umuhuza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
None se amategeko yazanywe n'iki? Yategetswe hanyuma ku bw'ibicumuro kugeza aho urubyaro ruzazira, urwo byasezeranijwe. Kandi yahawe abamarayika kugira ngo bayatange, bayahe umuhuza mu ntoki, na we ayahe abantu.