Galatians 4:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Si bibi kugira ishyaka iyo ari ishyaka ryo gukora ibyiza, mukarigira igihe cyose atari igihe ndi muri mwe gusa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni byiza kugira urugwiro, iyo murutewe n’umutima mwiza kandi mukarugira iteka, atari igihe ndi kumwe namwe gusa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyakora byaba byiza ko mwakundwa mukundiwe mu byiza, atari igihe ndi kumwe namwe gusa, ahubwo iminsi yose.