Galatians 4:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo ni ikigereranyo. Abo bagore bombi bagereranywa n'Amasezerano abiri Imana yagiranye n'abantu bayo. Rimwe muri yo ryatangiwe ku musozi wa Sinayi ribyara abana b'ubuja, ni ryo rigereranywa na Hagari.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyo ni incamarenga. Abo bagore bashushanya amasezerano uko ari abiri: rimwe ryo ku musozi wa Sinayi, rikabyarira ubuja, ni Hagara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibyo birimo umugani, kuko abo bagore bameze nk'amasezerano abiri. Rimwe ryavuye ku musozi wa Sinayi ribyarira ububata: iryo ni ryo rigereranywa na Hagari,