Galatians 4:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None ubwo mumaze kumenya Imana ndetse ikirutaho na yo ikaba ibazi, bishoboka bite ko mwashaka gusubira mu buja bwa bya binyabutware by'ibitindi bitagira icyo bishoboye?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubu ngubu ariko muzi Imana, ndetse na Yo irabazi. Mwongeye mute kugarukira ibyo bintu bitagira intege, bitagira uko byigira na byo? Mwakwiyemeza mute kongera kubibera abagaragu bundi bushya?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ariko none ubwo mwamenye Imana, kandi cyane cyane ubwo mwamenywe na yo, ni iki cyatumye musubira inyuma mu bya mbere bidafite imbaraga kandi bikena umumaro, mugashaka kongera kuba imbata zabyo?