Galatians 5:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Jyewe niringiye Nyagasani ku bwanyu, anyemeza ko mutazafata undi mugambi. Nyamara ubatera imidugararo, uwo ari we wese Imana izamuhana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jyewe ndabizeye muri Nyagasani, nzi ko mutatekereza ukundi. Naho ubatera guhagarika imitima, uwo azatsindwa n’urubanza, uwo ari we wese.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ndabiringiye ku bw'Umwami wacu yuko mutazagira undi mutima wundi, ariko ubahagarika imitima uwo ari we wese, azagibwaho n'urubanza rwe.