Galatians 6:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abashaka gushimwa n'abantu ku mpamvu z'imigenzo igaragara ni bo babahatira gukebwa. Intego yabo ni imwe nsa: ni ukugira ngo badatotezwa bazira umusaraba wa Kristo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abashaka gushimwa biratana ibikorwa by’umubiri, abo ngabo ni bo babahatira kugenywa, gusa ngo badatotezwa bahorwa umusaraba wa Kristu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ABASHAKA BOSE KWIHA IGIKUNDIRO KU BY'UMUBIRI NI BO BABAHATA GUKEBWA. NTA YINDI MPAMVU IBIBATEYE, KERETSE KUGIRA NGO BATARENGANYWA BAZIZE UMUSARABA WA KRISTO.