Genesis 11:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko baravugana bati: “Reka tubumbe amatafari tuyatwike.” Bityo aho gukoresha amabuye bakoresha amatafari, naho mu mwanya w'isima bakoresha kaburimbo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko barabwirana bati «Nimuze, tubumbe amatafari, tuyatwikire mu itanura.» Amabuye bayasimbuza amatafari, n’urwondo rwo kuyafatanisha barusimbuza ubujeni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Barabwirana bati “Mureke tubumbe amatafari, tuyotse cyane.” Kandi bagiraga amatafari mu cyimbo cy'amabuye, bakayafatanisha ibumba mu cyimbo cy'ibyondo.