Genesis 11:31 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Tera ahagurukana n'umuhungu we Aburamu n'umwuzukuru we Loti mwene Harani n'umukazana we Sarayi, umugore wa Aburamu, bava mu mujyi wa Uri mu Bukalideya ngo bajye mu gihugu cya Kanāni. Nyamara bageze mu mujyi wa Harani barahatura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Tera ajyana Abramu umuhungu we, na Loti mwene Harani umwuzukuru we, na Sarayi umukazana we, umugore wa Abramu; nuko abavana Uri y’Abakalideya ngo abajyane mu gihugu cya Kanahani. Bageze i Harani, barahatura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Tera ajyana Aburamu umwana we na Loti mwene Harani umwuzukuru we, na Sarayi umukazana we, umugore wa Aburamu umuhungu we, bava muri Uri y'Abakaludaya barajyana, bavanwayo no kujya mu gihugu cy'i Kanāni, bagera i Harani barahatura.