Genesis 14:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwe mu bacitse ku icumu aza kubwira iyo nkuru Aburamu w'Umuheburayi, wabaga mu mahema hafi y'ibiti by'inganzamarumbu bya Mamure. Mamure uwo w'Umwamori n'abavandimwe be Eshikoli na Aneri, bari banywanyi ba Aburamu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwacitse ku icumu aza kubibwira Abramu w’Umuhebureyi wari utuye hafi y’ibiti by’imishishi bya Mambure. Uwo Mambure yari Umuhemori, akaba mwene nyina wa Eshikoli na Aneri bari bashyize hamwe na Abramu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Haza umuntu umwe wacitse ku icumu, abibwira Aburamu Umuheburayo. Yari atuye ku biti byitwa imyeloni bya Mamure Umwamori, mwene se wa Eshikoli na Aneri, bari basezeranye na Aburamu.