Genesis 15:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho ni ko kumubwira ati: “Dore uko bizagenda: abazagukomokaho bazasuhukira mu gihugu cy'amahanga bakimaremo imyaka magana ane yose, bazafatwa nabi bakore n'imirimo y'agahato.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho abwira Abramu, ati «Menya neza ko abazagukomokaho bazasuhukira mu gihugu kitari icyabo; bazakibamo abacakara, bazicishwe uburetwa imyaka magana ane yose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka abwira Aburamu ati “Menya neza yuko urubyaro rwawe ruzaba abashyitsi mu gihugu kitari icyabo, bazakorera ab'aho, na bo bazabababaza imyaka magana ane.