Genesis 16:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo muhungu azamera nk'indogobe y'ishyamba, azarwanya abantu bose kandi na bo bazamurwanya. Azatura yitaruye bene se bose.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho we azaba nk’indogobe y’ishyamba itimirwa! Azarwanya bose, bose bamurwanye. Azahora atura yitaruye bene nyina.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hagati y'abantu azamera nk'imparage, azagira undi muntu wese umubisha we, n'abandi bose bazamugira umubisha wabo, azatura imbere ya bene se bose.”